Ni amaburakindi :

Uyu mugani wakomotse kuri Kindi cya Manyurane w' i Bugesera, ahagana mu mwaka w' i 1400.

Icyo gihe u Bugesera bwari butaraba ubw' u Rwanda.

Hariho umugabo witwaga Manyurane, akaba umutware ukomeye wa Nsoro Bihembe.

Mu bana be b'abahungu habyirukamo uwitwa Kindi, abyirukana imico myiza cyane ku buryo abo babyirukanye bose bamukundaga, ndetse n'abakuru bamukundira icyo.

Manyurane amaze gupfa, Kindi asigara mu ngabo za se zitwaga Abateracumu ba Nsoro.

Aba umutoni w'akadasohoka, ariko ubutoni bwe ntibwamutera umurengwe, akomeza gukundwa na bose, kuko atateshukaga ku mico myiza yari yarabyirukanye.

Ubwo Nsoro Bihembe yari afite umugore w'inkundwakazi witwaga Kamatamu, na we agakunda Kindi byasaze.

Bukeye urukundo rumaze kumusaguka akajya yiyegereza Kindi mu bwiherero ashaka ko bashyikirana.

Ariko Kindi akamwangira, agira ati: "Sinakwiteranya na databuja, kandi yarakunze data nanjye akankunda, akarinda kungira umuvuguruza we.

Mbyemeye naba mpemutse ntagikwiye Abateracumu ba Nsoro data yansigiye".

Amaze kumushwishuriza, kuva ubwo Kamatamu atangira kumusarika kuko yamwanze; akajya amurega ibinyoma ku mugabo we ariko ntabyiteho.

Kamatamu abonye ko bimunaniye agambana n'abaja be, ati: «Muzakore uko mushoboye kose mwiyegereze Kindi, maze muzashake uburyo mumunyamburira uruhu rw'umunyehara rumuranga mu myitero, murunzanire nzabahemba».

Abaja barafubaganya batoranya inzoga nziza n'abakobwa beza barabarimbisha cyane, batumira Kindi mu bwibereko bwabo ngo azaze babone icyo bamubwira.

Igihe kigeze araza, asanga umuteguro ari wose n'umubavu watamye inzu yose.

Agitunguka, umukwobwa umwe witwaga Mukasano bigeze kubana bakiri bato, baragirana inyana, batobana ibyondo, aramusanganira, aramusumira, ati: «Uraho mfura ya data?»

Kindi yumvise Mukasano amuramukije atyo, aranezerwa aramuhobera; baramukanya uruhwererane.

Mukasano yinjiza Kindi mu nzu abandi bagambanyi bateraniyemo.

Baricara baraganira, bamuzanira inzoga y'ubuki bwiza aranezerwa.

Abaja babonye ko Kindi yatashywe n'umunezero, batuma kuri Kamatamu ngo abongere izindi nzoga.

Yohereza iz'intarano ku zo Nsoro yanywagaho.

Nuko Kindi aranywa arasinda, ntiyibuka ko yangana na Nyirabuja, akomeza kwirohamo ubwo buki, abakobwa bamwambura rwa ruhu rwe rw'umwitero, baruha umwe muri bo arushyira Kamatamu.

Arukubise amaso arishima cyane, arushyira munsi y'ibyahi ku rwuririro, ati: "Cyo genda mukomeze mumudude inzoga y'ubuki kugeza igihe Nsoro avira mu muhigo!

Nsoro arashyira arahiguka.

Umuhigo utahira kwa Kamatamu, kuko ari we wari inkundwakazi.

Ibirori by'umuhigo bihetuye, Nsoro ajya mu nzu asuhuza Kamatamu, ati: «Ndeka nta myiririrwe yanjye Kindi wawe yandembeje! Namwihanganiye iminsi myinshi ngira ngo ntaguteranya n'umutoni wawe, none nananiwe.

Umva ngitangira kuba umugeni muri uru rugo, ni ho na we yatangiye kunyuguga ashaka ko mumfatanya; ngumya kumwangira, none yandembeje.

Aho bigeze, niba utamundinze nyohereza iwacu.

Sinshaka ko umfatanya n'umugaragu wawe; dore ikimenyetso ni uru ruhu rw'umwitero we yataye hano aje kumbuza epfo na ruguru, ararutse mu bakobwa bawe aho yiriwe abaduda amayoga, amaze kurengwa aransindukana, araza yicara aha ku rwuririro, ngize ngo ndamwiyamye, abadukana umwaga, uruhu araruhata."

Uruhu Nsoro ararufata, ahamagaza Kindi.

Atungutse, ati: «Akira uruhu rwawe!» Kindi arukubise amaso akubitwa n'inkuba arumirwa! Nsoro akebuka umugaragu w'umugore we witwaga Radabali, ati: «Nyaze Kindi Abateracumu, n'ibye byose ndabiguhaye».

Byirirwa aho biravugavugwa, bugorobye Kindi acika Nsoro yiyizira mu Rwanda n'abagaragu be bake.

Asanga Cyilima Rugwe i Rukoma ahitwa i Gaseke mu Rutobwe (Gitarama).

Bamugezeho abakira neza, arabahaka, bagubwa neza baguma mu Rwanda barusaziramo.

Ubwo amaze gucika Nsoro inkuru ikwira u Bugesera bwose: rubanda babyumvise barababara cyane, Abateracumu bo bararitsira icumu bararicurika banga kuyoboka Rudabali,

Bamwe bati «Nta wundi muntu uzaduhaka tubuze Kindi cyacu, ahubwo bazatware n'ibyo dutunze byose;

Abandi, ariko bari bakuru, bati: "Turanga kuyoboka Rudabali biducikireho, kandi tutagishoboye gukurikira Kindi mu Rwanda, ahubwo nimureke tubabare, ariko dupfe kunywa aya Rudabali y' amabura Kindi (amata y'ubuhake bwa Rudabali kuko babuze ubwa Kindi bakundaga cyane).

Amata ubundi ashushanya umukiro usesuye; Abateracumu bayise amabura kindi, kuko umukiro wabo wagabanutse bitewe no kubura Kindi ku maherere.

Nuko babuze uko bagira bagwa neza, aka wa mugani ngo: «Mbunze uko ngira iheza umwaga mu nda».

Baremera bapfa kuyoboka Rudabali; ariko mu maganya yabo ntibibagirwe kuvuga ko ari amaburakindi, ari byo kuvuga ko umukiro wabo ubuzemo ikiri ngombwa; ubuzemo Kindi n'imico ye myiza.

Kuva ubwo rero, uko imyaka igenda yigirayo, buhoro buhoro ya magambo yombi (amabura risimbura amata na kindi ryendeye kuri Kindi) yiyungamo ijambo rimwe ry' «Amaburakindi», rikavuga ikintu cyose cy'akamaro gake gisimbuzwa icyari ngombwa babuze ukundi byagenda.

Ngiyo inkomoko y'ijambo ryitwa amaburakindi dukunze gukoresha.